KAMENA | Iyicarubozo rikurweho

KAMENA | Iyicarubozo rikurweho

????

Iyicarubozo. Mana yanjye, iyicarubozo! Iyicarubozo si ikintu gishya. Ku bw'amahirwe make biracyagaragara no mu mateka ya none. Bishoboka bite ngo ubugome bwa muntu bube indengakamere bigeze aho? Hari uburyo bwinshi bw'iyicarubozo rikoranywe ubugome bukabije. Ubundi buryo burimo amayeri menshi nko gutesha agaciro umuntu, gutesha umutwe cyangwa gufungira mu kivunge mu buryo budahwitse bwangiza icyubahiro cya muntu. Ariko ibi ntabwo ari ikintu gishya. Twibukiranye uburyo Yezu yakorewe iyicarubozo ndetse akanabambwa. Reka duhagarike aya mahano yo kwica urubozo! Ni ngombwa kubaha ikiremwa muntu kuruta byose. Bitabaye ibyo, abahohotewe ntabwo ari abantu ahubwo ni " ibintu ", kandi bashobora gufatwa nabi nta mpuhwe, bigatera urupfu cyangwa kwangirika kw'imitekerereze n'umubiri kumara ubuzima bwose. Dusabe kugira ngo umuryango mpuzamahanga wiyemeze guhashya umuco w'iyicarubozo ndetse bagenere ubufasha abarikorewe ndetse n'imiryango yabo.

Advertisement

LEAVE YOUR COMMENT

More Catholic Videos